Ihuriro AFC/M23 ryahakanye raporo y’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko hishwe abasivili 140
Ihuriro AFC/M23, ryitwaje intwaro rikaba rihanganye n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ryamaganye raporo y’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch (HRW), ivuga ko abasivili barenga 140 bishwe mu turere twa Virunga.
Raporo yashyizwe ahagaragara ku wa 20 Kanama 2025 ivuga ko mu duce 14 two muri Virunga, aho abaturage benshi biganjemo Abahutu, habaye ubwicanyi hagati ya tariki 10 na 30 Nyakanga. HRW ishinja AFC/M23 kuba ari yo yateje ubwo bwicanyi mu gihe yashakaga guhashya abarwanyi b’umutwe wa FDLR wari umaze igihe kinini ugenzura uduce two muri Gurupoma ya Binza, mu karere ka Rutshuru.
Mu itangazo ryasohowe n’umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, uyu muryango uvuga ko ibirego bya HRW na ONU bishingiye ku nyungu za politiki kandi bigamije kubogama ku butegetsi bwa RDC. Yanasobanuye ko raporo ya HRW ifite inenge nyinshi mu buryo yagiye ikusanya amakuru (methodology), ikoresheje imvugo igamije gushinja AFC/M23, kandi itigeze yohereza abakozi bayo mu bice bivugwamo ubwicanyi, kugira ngo basuzume neza amakuru.
AFC/M23 ikomeza ivuga ko abantu HRW yavuganye na bo ari abo mu nzego za Leta ndetse n’abahezanguni bazwi, bityo ibyo bavuze bidashobora gusimbura guhagera ku kibazo mu buryo bw’ukuri. Kanyuka yagaragaje ko kuba abayobozi ba HRW bagaragaye mu biganiro n’umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, ari ikimenyetso cyo kubogama kw’uyu muryango.
Ihuriro AFC/M23 ryagaragaje kandi ko mu gice cya Virunga hakorera imitwe myinshi ishyigikiwe na Leta ya RDC, harimo FDLR, Nyatura, PARECO n’indi, kandi ko kudashaka kureba uruhare rw’iyi mitwe mu bwicanyi ari uguhitamo kubogama. Yongeyeho ko HRW yahisemo kwibanda gusa ku guhakana no gushinja AFC/M23, bigaragaza ko raporo yayo yahindutse igikoresho cya politiki gikoreshwa na Leta ya RDC.
Mu gusoza, AFC/M23 isanga raporo ya HRW ari ibinyoma bigamije kugoreka ukuri, ikaba igamije guharabika iyi ngabo irwanira kubohora abaturage bayo no gucungira umutekano w’uturere bakikije. Iri huriro rirahamya ko intumbero nyamukuru ya raporo ya HRW atari ukuri cyangwa uburenganzira bwa muntu, ahubwo ari igikoresho cyo gukora icengezamatwara rya politiki

.png)
0 Comments