Penaliti Niyigena Clement yahushije yatumye APR FC itsindwa na AS Kigali kuri penaliti

Inkeray,abahinzi 


Penaliti Niyigena Clement yahushije yatumye APR FC itsindwa na AS Kigali kuri penaliti


 Penaliti Niyigena Clement yahushije yatumye APR FC itsindwa na AS Kigali kuri penaliti 5-4 nyuma y'uko amakipe yombi yari yanganyije 1-1 mu irushanwa ribanziriza shampiyona ryateguwe na APR FC  'APR FC PRE-SEASON Tournament'.

Uyu munsi nibwo iri rushanwa ryari ryakomeje mu cyitwa Inkera y'Abahizi.

APR FC yasaga n'iyabanjemo ikipe ya 2, ku munota wa gatandu yahise itsindwa igitego cyatsinzwe na Rudasingwa Prince kuri penaliti. 

Amakipe yagiye ku ruhuka ari 1-0. Mu gice cya kabiri APR FC yahise ikora impinduka ikuramo abakinnyi bose uretse umunyezamu Ruhamyankiko Yvan.

Ku munota wa 62 ku mupira mwiza wari uhinduwe na Ruboneka, Mamadou Sy yishyuriye APR FC maze umukino urangira ari 1-1.

Hahise hajyaho penaliti,  AS Kigali yegukana intsinzi kuri penaliti 5-4. APR FC zatsinzwe na Omborenga Fitina, Nshimiyimana Yunusu, Ruboneka Bosco na Cheickh Djibrill Ouatara ni mu gihe Niyigena Clement ari we wayihushije.

AS Kigali, Dusingizimana Gilbert, Rucogoza Eliasa, Ntirushwa Aime,  Iyabivuze Ose na Rudasingwa Prince bose bazinjije.

Post a Comment

0 Comments