Congo: Abagore bakomeje gusuka amarira kubera ihohoterwa rishingiye ku gitsina bakorerwa n’imitwe yitwaje Intwaro





Abagore bakomeje gusuka amarira kubera ihohoterwa rishingiye ku gitsina bakorerwa n’imitwe yitwaje intwaro

Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu Amnesty International washyize Ahagaragara Raporo Igaragaza Ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore  mu Burasirazuba bwa RDC.


Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu Amnesty International wasohoye raporo ku wa 20 Kanama 2025, igaragaza ko mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo hakomeje kugaragara ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore n’abakobwa, rikekwa ku ngabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’imitwe irimo FDLR na Wazalendo.


Abagore benshi bavuganye n’uyu muryango bahamije ko basambanyijwe ku gahato mu bihe bitandukanye, bamwe bagakubitwa, abandi bagatotezwa bikomeye.



Umwe mu bagore, ufite imyaka 40, yavuze ko mu mpera za Werurwe 2025 yahuye n’abarwanyi ba Wazalendo 10. Batandatu bamujyanye mu ishyamba, bamuzirika, bamufunga umunwa, hanyuma bose bamufata ku ngufu. Nyuma yo gutabarwa n’abaturage, yajyanywe ku bitaro ariko aracyagira ibikomere by’umubiri n’ibyo mu mutima.


Undi mugore wo mu nkambi yo muri Masisi yemeje ko mu Mutarama 2024 yafashwe ku ngufu n’abarwanyi b’umutwe wa APCLS usanzwe ukorana na FDLR. Abarwanyi ngo bamubwiye ko niba yanze, bazamwica, bityo ahitamo kwemera kugira ngo abana be bane batamubura.


Hari n’undi mugore wahawe izina “Safia” wahohotewe mu gihe yari yagiye gusoroma isombe. Avuga ko yaranzwe n’abarwanyi akeka ko ari abo muri Nyatura na FDLR, bakamushinja gukorana na M23, hanyuma bakamusambanya ku gahato. Yavuze ko nyuma yo kugaragara mu mudugudu, yabaye igicibwa ndetse n’umugabo we akamutana.


Raporo kandi igaragaza ko mbere y’uko umutwe wa M23 ufata umujyi wa Bukavu muri Gashyantare 2025, abasirikare ba Leta na Wazalendo bari bahari basize bagize uruhare mu bikorwa byo gusambanya abagore. Umugore w’imyaka 28 yahishuye ko abasirikare ba FARDC binjiye mu rugo rwe, bamukubita ndetse bamufata ku ngufu, nta cyo bitayeho n’ubwo yari atwite.


Amnesty International yasabye Perezida Félix Tshisekedi gushyira mu bikorwa amasezerano yatanze yo guca umuco wo kudahana, ndetse no kugeza mu nkiko abarwanyi ba Wazalendo n’abasirikare ba FARDC bakoze ibi byaha byibasira inyokomuntu. Tigere Chagutah, uhagarariye uyu muryango muri Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo, yavuze ko ari ngombwa ko abakoze ibi byaha babiryozwa kandi abandi bagasubizwa mu buzima busanzwe.

Nonahatvnews


Post a Comment

0 Comments