Amahoteri akora nta byangombwayongeye kwihanangirizwa

nonahatvnews



Amahoteri akora nta byangombwa yongeye kwihanangirizwa

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB rwihanangirije abakora mu rwego rw’ubugekarugendo barimo abanyamahoteli badafite impushya zemewe zo gukora, kuko bishobora gushyira mu kaga ubuzima bw’ababagana.

Itegeko No 12 ter/2014 ryo ku wa 19/05/2014 rigena imitunganyirize y’ubukerarugendo mu Rwanda mu ngingo zaryo za 5, 20, na 29 ziteganya ko buri kigo gikora mu rwego rw’ubukerarugendo kigomba kugira uruhushya rwemewe rwo gukora zikanaha RDB ububasha bwo guhagarika cyangwa gufunga burundu ibigo bitabyubahiriza.

Ibigo bibarwa nk’ibikorwa mu rwego rw’ubukerarugendo harimo amahoteli, restaurant, utubyiniro, Motels, Lodges and Guest Houses, ibigo bitembereza ba mukerarugendo, utubari n’ibindi.


Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Africa, yashimangiye ko iki kigo cyatangiye ubugenzuzi bugamije kurebera hamwe abakora muri uru rwego batujuje ibisabwa, asaba ko byakuzuzwa mu gihe gito.

Yasabye abakora muri urwo rwego gushyira imbaraga mu gusaba impushya zo gukora kuko ari ingenzi haba kuri ibyo bigo no ku bakiliya babigana.


Ati “Umurava wanyu ugaragaza intego duhuriyeho kandi dusangiye yo kubaka urwego rw’ubukerarugendo no kwakira abashyitsi rukomeye, rufite ihangana kandi runogeye buri wese. Ubufatanye hagati y’inzego za Leta zitanga amabwiriza n’abikorera ni byo bidufasha gutanga serivisi nziza kuri buri mushyitsi cyangwa umukiliya wahisemo u Rwanda.”

Yakomeje ati “Umushyitsi uje kuri hoteli, winjiye mu kabyiniro muri Kigali ntabwo aba yinjiye aho gusa nk’inyungu z’uwikorera ahubwo ni ingezi kumenya ko ari inyugu z’Igihugu. Ibyo azakura aho bizamuha ishusho y’igihugu cyacu. Bizamufasha kumenya niba azagaruka, kuba ambasaderi wacu mu gihe asubiye iwabo, gushora imari se cyangwa azakora ibitandukanye n’ibyo.”

Yakomeje ashimangira ko ubuziranenge no kubazwa inshingano bitari ibya Guverinoma y’u Rwanda gusa, ahubwo bireba n’abikorera.

Ati “Rudufasha (uruhushya) gutuma buri gikorwa kijyanye no kwakira abatugana gihura neza n’amabwiriza yo gukorera mu Rwanda nk’urwego rw’ubukerarugendo cyangwa kwakira abashyitsi. Ni ingenzi kandi ku kurinda umutekano w’abakiliya, gutanga ibintu bifite ubuziranenge, no kubungabunga isura yacu. Nimvuga izina/isura hano mureke ribe izina ry’u Rwanda.”

Yakomeje agaragaza ko iyo umuntu ari gukora adafite uruhushya aba ashyira abamugana mu kaga.

Ati “Icya mbere ni ugushyira abakugana mu kaga. Niba ufite igikorwaremezo kitujuje ibisabwa mu bijyanye n’isuku, ibikorwaremezo, umutekano, abakozi batahuguwe uri gushyira abakiliya mu kaga. Icya kabiri ni uko bibangama kuko usanga ibindi bigo byirengagiza gukurikiza amabwiriza naho icya gatatu bigenda byica isura y’u Rwanda.

Yakomeje agaragaza ko igihugu cyashoye byinshi mu kumenyekanisha gahunda ya Visit Rwanda kandi bikwiye kujyana no gutanga serivisi nziza, asaba ko abakora muri urwo rwego bashyira imbaraga mu kugira ibisabwa kandi biri ku rwego rwiza.

Ubugenzuzi bukomeje gukorwa bugamije kureba niba ibigo bikora ubukerarugendo byujuje ibisabwa. RDB izabufatanyamo na Polisi y’Igihugu, Umujyi wa Kigali, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge.

RDB yagaragaje ko ubwo bugenzuzi bwatangiye kuri hoteli z’inyenyeri eshanu n’enye ku wa 30 Mata 2025. Muri Kigali hagenzuwe hoteli 47, Musanze na Rubavu hoteli 27 mu gihe Karongi ari esheshatu.

Iyo gahunda yakomereje mu Ntara y’Iburasirazuba guhera ku wa 11-22 Kanama 2025

Post a Comment

0 Comments