Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) watangaje ko witeguye kugira uruhare rukomeye mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’Amahoro hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Rwanda, yasinyiwe i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ibi byatangajwe ku wa Gatatu tariki ya 20 Kanama 2025 na Perezida wa Komisiyo ya AU, Mamoud Ali Youssouf, ubwo yagiranaga ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa RDC, Judith Suminwa, i Yokohama mu Buyapani.
Youssouf yavuze ko Afurika Yunze Ubumwe yiteguye gushyiraho ubunyamabanga bwihariye i Addis-Abeba bugamije gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano, nk’uko byemejwe n’Abakuru b’Ibihugu ba SADC na EAC mu nama iheruka.
Yanongeyeho ko abahuza batoranyijwe bazafatanya n’Umuhuza wa Afurika Yunze Ubumwe, Perezida Faure Gnassingbé, kugira ngo ibikorwa bigende neza.
Ku bijyanye n’ibiganiro bikomeje kubera i Doha hagati ya Leta ya RDC n’Ihuriro AFC/M23, Perezida wa Komisiyo ya AU yibukije ko uyu muryango wagize uruhare mu nzego zitandukanye zagiye zitumirwa mu biganiro kuva byatangira.
Yagaragaje ko umuti urambye w’ibibazo byo mu Burasirazuba bwa Congo uzagerwaho binyuze mu bufatanye, ukwizera n’ubwitange bwa buri ruhande.
Ati: “Ni ngombwa ko imbaraga zihuza kugira ngo biganirweho mu buryo bushimangira icyizere, bitange umusaruro wo guhagarika imirwano hanyuma hagashyirwaho amasezerano arambye. Afurika Yunze Ubumwe izakomeza kuba hafi kugira ngo ifashe mu gushyira mu bikorwa ibyo byose

.png)
0 Comments