FIFA yategetse Rayon Sports Kwishyura amafaranga ifitiye uwahoze ari umutoza wayo

FIFA yategetse Rayon Sports Kwishyura amafaranga ifitiye uwahoze ari umutoza wayo byakwanga igafatirwa ibihano bikomeye

FIFA yategetse Rayon Sports Kwishyura amafaranga ifitiye uwahoze ari umutoza wayo byakwanga igafatirwa ibihano bikomeye

Ishyirahamwe rishinzwe umupira w’amaguru kunIsi FIFA ryategetse ikipe ya Rayon Sport kwishyura amafaranga ibihumbi 22.5 by’amadorari ubwo ni arenga miliyoni 30 z’amanyarwanda mugihe kitarenze ukwezi bitakunda bagahura n’ingaruka zo kutemererwa kwandikisha abakinnyi.

Iki cyemezo cyafashwe n’akanama nkemurampaka ka FIFA gashinzwe gukemura ibibzo by’abatoza n’abakinnyi cyafashwe taliki 11 Kanama 2025.

Ingingo ya mbere y’iki cyemezo, igaragaza ko ikirego cya Robertinho cyakiriwe, mu gihe iya kabiri ivuga ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bugomba kwishyura ibihumbi 22,5 by’amadorari

Iki cyemezo kivuga ko nk’uko “biteganywa n’ingingo ya 8 mu mugereka wa 2 w’amabwiriza agena igura n’igurishwa ry’abakinnyi, mu gihe hatishyuwe amafaranga yose mu gihe cy’iminsi 45 uhereye igihe hamenyeshejwe iki cyemezo, ingaruka zikurikira zishyirwa mu bikorwa.”

Rayon niramuka idatanze aya mafaranga mugihe yahawe izahanishwa kutazongera kwandikisha abakinnyi yaba abo mu gihugu na mpuzamahanga mpaka yishyuwe yose.

Gicurasi uyumwaka nibwo Robertinho yagejeje ikirego cye mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ashinja ubuyobozi bwa Rayon Sport kumwirukana binyuranyije n’amatejyeko, asaba ko bamwishyuriza amafaranga bitaba ibyo akazamura ikirego muri FIFA, nubundi byarangiye aribyo bibaye.

Robertinho yahagaritswe na Rayon Sports FC tariki ya 14 Mata 2025, mu gihe amasezerano ye yari asigaje amezi abiri gusa, yagombaga kurangirana n’ukwezi kwa Kamena


 



Post a Comment

1 Comments