NYARUGENGE: Polisi yafashe abagabo babiri batwaye urumogi ibiro 30 kuri moto

Tariki ya 24/08/25, Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ANU, ryafatiye abagabo babiri mu Murenge wa Kanyinya, Akagali ka Nyamweru Umudugudu wa Mubuga batwaye kuri moto ifite purake RJ506X urumogi ibiro 30, abafashwe ni Imfurayase Themisphore w’imyaka 40, na Byukusenge Alan w’imyaka 28.

NYARUGENGE: Polisi yafashe abagabo babiri batwaye urumogi ibiro 30 kuri moto


Bakimara gufatwa batangaje ko uru rumogi bari barukuye mu Karere ka Rubavu baruhawe n’umuturage (Ugishakishwa ngo afatwe) ngo baruzane mu Karere ka Nyarugenge (Nyamirambo) baruzaniye nyirarwo (ugishakiswa) ngo arucuruze bakiraya be, banatangaje ko atari ubwa mbere bafatirwa mu bikorwa byo gucuruza urumogi. 


Imfurayase yavugaga ko yahawe akazi ko gutwara uru rumogi agahembwa amafaranga ibihumbi 80 arugejeje aho yagombaga kurugeza, naho uyu Byukusenge akaba yagombaga kugenda kuri moto afashe umufuka urimo urumogi agahembwa ibihumbi 20.


Ikindi batangaje ni uko uru rumogi barwinjiza mu Rwanda barukuye mu gihugu cya Congo aho babikoraga nk’ababigize umwuga.


Abafashwe n’urumogi bari bafite bashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha RIB ngo bakurikiranwe mu mategeko, ibikorwa byo gufata abo bakoranaga byatangiye.


Gufata aba bacuruzi b’urumogi byagezweho ku bufatanye n’abaturage batanze amakuru uru rumogi rugafatwa rutarakwirakwira mu baturage, kikaba ari ikimenyetso cy’imikoranire hagati ya Polisi n’abaturage, bikanashimangira ko abaturage bamaze kumenya ububi bw’ibiyobyabwenge dore ko bigira ingaruka ku mibereho y’abaturage.


Abaturage baragirwa inama yo kureka kwijandika mu bikorwa by’ibiyobyabwenge kuko birangira bafashwe kandi bagahanwa igihano kirimo n’igifungo, Polisi y’igihugu ntizihanganira umuntu wese ugira uruhare mu kugaburira abaturage ibiyobyabwenge, ni babireke kuko amayeri bakoresha yose yaramenyekanye, nbashake ibindi bikorwa bakora kuko birahari kandi byabateza imbere.


Mu Rwanda urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho uhamijwe n’urukiko ibikorwa byo kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi cyangwa kubigurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu ya 20.000.000 Frw, ariko itarenze 30.000.000 Frw.

Post a Comment

0 Comments